Kera habayeho umutware akagira umugore w’igishegabo. Uwo mutware yaritondaga, agategeka neza, ingabo ze zikamukunda kandi zikamuyoboka. Umugore we akaba umushizi w’isoni, akiha kumutegekera ingabo, kandi agasuzugura rubanda. Uwo mugore akaburanirwa, agaca imanza, akagaba inka n’imisozi, agashengererwa, umugabo we akaba nk’umuhakwa ...
LEARN IT Latest Articles
Umwandiko-Bizirakwezi na mukase
LEARN ITKera habayeho umugabo. Bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa bamwita Bizirakwezi. Bukeye nyina arapfa, umwana asigarana na se. Se amurera igihe gito, atarashaka undi mugore. Aza kurambirwa kuba wenyine, nuko areshya undi umugore. Umugore ahageze, atangira kwanga uwo mwana. Abwira ...
Umwandiko-Amagara yacu
LEARN ITAmagara yacu ni bwo bukungu Iyo yaducitse tubura byose. Iyo yacubanganyeho gatoya, Ntacyo utoranya mu byo utunze, Ngo kibe cyakumara agahinda. Kiguhuzeho na gatoya Kibe ingurane y’ikigucitse. Bajya baca umugani Abanyarwanda Ngo « ahora iteka ari nk’amazi, Ngo iyo amenetse ...
Umwandiko-Nacumuye iki data?
LEARN ITUmubyeyi wambyaye yankunze nkivuka Uwambyaye arahembwa aracanirwa arota Aho asohokeye aronsa araheka araberwa Nkaba umwana mutoya wavukanye indwara Babunga bamvuza mbaraza rubunda Babyemera byose kubera urukundo. Umuhungu nasanze wantanze kuvuka Tubana aho neza tuneza ababyeyi Ubugumba buraza bafunga kubyara Tubyirukana ...
Umwandiko-Urukwavu n’umukecuru
LEARN ITHariho umukecuru akagira umukwe we kure. Yejeje uburo ashaka kujya kwirebera umwana. Yenda umutsima w’irobe n’umukuzo w’inzoga, ashyira mu gatebo, arapfuka, maze arikorera, aragenda. Ageze ahatagira ingo asanga urukwavu ruri ku zuba. Urukwavu rumubonye, ruti: “Tura! tura tura nyogoku! Tura ...
Umwandiko-Sakindi
LEARN ITKera habayeho umugabo akitwa Sakindi, ashaka umugore. Igihe umugore atwite Sakindi ajya guhakwa i bwami. Umunsi wo kubyara imvura iramukira ku muryango. Umwami w’ icyo gihugu aza kugama, agera muri urwo rugo, wa mugore nyirarwo ariho abyara . Umubyeyi amaze ...
Umwandiko-Magorwa, Intare na Bakame
LEARN ITKera habayeho umugabo akitwa Magorwa. Yari atunze inka, intama n’ihene. Umunsi umwe yahura inka ze araziragira. Igihe cy’igicamunsi kigeze, intare iraza iti: “Yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni iza nde?” Magorwa ati: “Ni izanjye.” Intare iti: “Uranzi?” Magorwa ...
Umwandiko-Nyarubwana
LEARN ITKera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n’urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho; yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja. ...
Umwandiko-Inzoka n’uruyongoyongo
LEARN ITKera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti: “Mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.” Inzoka iti: “Ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?” Ruti: “Ndagira ngo ndebe ko ...
Umwandiko-Ugiye i Buryasazi…!
LEARN ITKera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi. Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe; ...
Umwandiko-Ururimi rwoshywa n’urundi
LEARN ITRimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi. ...
Umwandiko-Bwengebuke
LEARN ITKera habayeho umugabo ahagurukana n’umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw’amenyo, bati: “Mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!” Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca ...
Umwandiko-Urumuri n’umwijima
LEARN ITUmunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti: “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye ...
Umwandiko-Umwana w’ingayi
LEARN ITMu Rwanda hose banga umwana urya agaya igaburo bamuhaye. Kenshi na kenshi n’ibyo arya abirya abitamo amarira kuko babimuhana inkoni. Kandi n’ubwo yarya byinshi bwa he, ntajya ashyira uturaso ku mubiri! Iyo abonye abandi bana barya abagirira ishyari, akeka ko ...
Umwandiko-Gikeri na Ntashya
LEARN ITUmunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo yota akazuba, ari na ko atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri. Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati: ...
Umwandiko-Inkomoko y’urupfu
LEARN ITInkuba, umwami, Imana n’urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba ihabwa umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa ...
Umwandiko-Ngoma ya Sacyega
LEARN ITSacyega yari umuhannyi w’ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w’umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be III
LEARN ITAbabyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko nta we ubumva nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati:«Imana ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be II
LEARN ITNuko basesera muri iryo shyamba. Iryo shyamba ryari inzitane ku buryo nta muntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho nk’intambwe icumi. Ubwo ariko nyina wa ba bana yasaga n’uwaciye kuko yari azi ibyari bigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa ngo ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be I
LEARN ITUmugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu; uw’imfura yari ageze nko mu kigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari uwo kwasa inkwi akazigurisha agakuramo amafaranga yo kumutunga we n’ab’iwe bose. Bari abakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko ...
Umwandiko-Umugani w’Umukobwa wo mu gisabo
LEARN ITUmugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo ajya kuraguza. Umupfumu ati: «Ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ...
Umwandiko-Umugani wa Cacana
LEARN ITCacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati: «Yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati: «Yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ...
Umwandiko-Ishyari n’ubuhemu
LEARN ITUmugabo Yuli yabanaga neza n’umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane. Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine. Bamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari. Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati: “Intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse ...
Umwandiko-Ubwenge bwa Bakame
LEARN ITUmunsi umwe Bakame yasanze umugabo w’umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti: “Ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n’ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.” Uwo mugabo abaza Bakame ati: “Urifuza iki?” Na yo iti: “Ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi ...
Umwandiko-Ibyifuzo bitatu
LEARN ITUmugabo n’umugore b’abakene bari batuye iruhande rw’ishyamba. Umunsi umwe ku kagoroba, itumba rica ibintu, batangira kuganira, bavuga iby’abaturanyi babo bifataga nabi kandi bafite ibintu bitagira ingano. Umugore aza kuvuga ati: «Uwankiza sinamera nka bariya!» Umugabo ati: «Ni ishyano kubona bene ...
Umwandiko-Ndabaga
LEARN ITUmugabo yabaye aho, bukeye abyara umukobwa amwita Ndabaga. Yamaze kumubyara, asiga ari uruhinja aratabara. Arahaba, nuko yabona uturutse iwabo, akamubaza uko umwana we angana. Bakamubwira ngo amaze kuba mukuru. Abandi batabaranye na we bagakurwa bagataha, we akabura umukura, kuko yari ...
Umwandiko-Inzozi z’umuntu w’umukene
LEARN ITHari umugabo wari umukene, atunzwe no kwikorera imizigo bakamwita umudeyideyi. Umunsi umwe, ari mu nzira yikoreye aza kunanirwa, aratura, maze aricara ngo aruhuke. Uko yakicaye, asinzirirako maze ararota. Mu nzozi ze, asubira mu by’imibereho ye: ukuntu yakoraga ataruhuka kandi ntagire ...
Umwandiko-Utazi ubwenge ashima ubwe
LEARN ITIntare umwami w’ishyamba yarwaje umwana, ibura ibitotsi ikajya irara yomongana mu ishyamba ryose, iboroga bicika, iririra icyana cyayo. Ibaza imiti biba iby’ubusa, umurwayi akomeza kuremba kuko indwara yari yarayoberanye. Intare igeze aho yigira inama yo gukoranya ingabo zayo ngo izibaze ...
Umwandiko-Petero Nzukira II
LEARN ITAriko rero Petero ntiyashoboraga kuguma hejuru aragiye inyana, kuko yagombaga kugemurira umugore we. Ni ko kuzirika umurunga ukomeye mu ijosi rya Sine, awumenesha igisenge, utunguka mu nzu imbere. Hanyuma aramanuka, azirika wa murunga ku kuguru, aribwira ati: “Ni uko! Inka ...
Umwandiko-Petero Nzukira I
LEARN ITUmunsi umwe, Petero Nzukira yari yiriwe atemera ibishyimbo mu ishyamba. Yari yakoze ataruhuka, kuva mu gitondo cy’urwanaga kugera mu mataha y’inka. Akabwibwi kagiye gukwira ageze imuhira, asanga ibiryo bitarahwana, atangira kuvumagura umugore, ngo ni umunebwe. Umugore aramuhindukirana ati: “Mbese Petero ...
Umwandiko-Ruhato n’agasamuzuri
LEARN ITHabayeho umugabo Ruhato akaba n’umuhigi. Umunsi umwe ajya guhiga, avumbura agasimba yirirwa akirukaho ageza nimunsi atarakica. Amaze kunanirwa abaza ako gasimba ati: «Wa gasimba we uri iki?» Karamusubiza kati: «Ndi agasamuzuri ka muzuzuri, gasura ntikanutse, kicwa ntikaribwe, karibwa ntikanebwe.» Umugabo ...
Umwandiko-Umuhinzi n’abana be
LEARN ITUmuhinzi w’umukungu agiye gupfa, yahamagaye abana be abashyira ahiherereye, kuko yari afite ibanga rikomeye yashakaga kubabwira. Ati: «Bana banjye, mbaraze imirima yanjye ariko muramenye ntimuzayigurishe kuko yihishemo ubukungu bwinshi. Cyokora sinzi uruhande buherereyemo. Muzakwikire amasuka, muyirime, muyitabire, muyiteremo imyaka yose, ...
Umwandiko-Inzoka n’igikeri
LEARN ITUmunsi umwe, inzoka yagiye gushaka icyo irya iraheba. Ihindukiye isanga igikeri mu iriba. Irakibwira iti: «Nzanira amazi yo kunywa.» Igikeri kirayisubiza kiti: «Simfite ikibindi cyo kuvomesha.» Inzoka iti: «Pfa kuzamukayo akuri mu nda aramara inyota.» Igikeri kiratekereza, hashize akanya gato, ...
Umwandiko-Joriji Baneti II
LEARN ITWa mubyeyi abonye ko umuhungu we amukurikiye, aramukomera, ati: «Uragwa hehe Joriji we? Pfa gusiga ushitse urugi wa cyontazi we!» Nuko Baneti arakimirana n’imuhira, agira rwa rugi arushikanuza ku muryango, aruterera ku mutwe, akurikira nyina. Undi asubije amaso inyuma, abona ...
Umwandiko-Joriji Baneti I
LEARN ITKera hariho umwana w’ikizeze, akitwa Joriji Baneti. Umunsi umwe, nyina amwohereza kumugurira inshinge ku isoko. Umwana aragenda, amaze kuzigura, agaruka azipfumbase mu gipfunsi. Ageze mu nzira, abona inyoni yafashwe n’umushibuka iruhande rw’ikirundo cy’ibyatsi byumye. Ariyamirira ati: «Yoo! Mbega inyoni nziza! ...
Umwandiko-Bakame n’icyiyone
LEARN ITAmapfa yarateye Bakame irasonza; Maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti: “Mu Kinyaga mpafite mabukwe Nahakoye inka zanjye umunani.” Bakame iragenda, ibonye inaniwe, Ijya mu gicucu munsi y’igiti, Irora hejuru ibona icyiyone Gitamiye umunopfu w’umutari. Nkunda agatukura Bakame ikarusha! Iti: “Henga nihendere ...
Umwandiko-Ubwoba bw’inyamaswa
LEARN ITUmunsi umwe, urukwavu rwari runaniwe maze rwiryamira munsi y’igiti kinini cy’ipapayi, rurasinzira. Amapapayi y’icyo giti yari yarahishije cyane. Kubera uburemere, rimwe riza guhanuka, ryikubita hasi, iruhande rw’urukwavu. Urukwavu rukangukira hejuru rufite ubwoba, rukeka ko ari nyir’umurima uruvuza amabuye ashaka kurwica. ...
Umwandiko-Impyisi n’ihene
LEARN ITKera amapfa yarateye, izuba riracana, ibyatsi n’ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga. Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti: «Nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. ...
Umwandiko-Mutima muke wo mu rutiba II
LEARN ITBukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti: “Icyica abana b’ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.” Ibatura igufwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri. Ibona umwobo w’inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya…. ...
Umwandiko-Mutima muke wo mu rutiba I
LEARN ITUmunsi umwe imbwa yarakugendeye ijya gushaka ubuhake ku ngwe. Ingwe irayibwira iti: “Ko imbwa mukunda amagufwa, naho twe tukayazira, naguhaka nte?” Imbwa irayisubiza iti: “Impamvu duhekenya amagufwa, ni uko tutabona inyama; mbonye inyama, amagufwa se kandi nayashakaho iki?” Ingwe iti: ...
Umwandiko-Uruyongoyongo
LEARN ITUmunsi umwe uruyongoyongo rwarakugendeye ruraritse urunwa n’urujosi ruza kugera ku nkombe y’uruzi. Rurabukwa ifi ebyiri mu mazi hafi y’inkombe y’uruzi. Ruba rwarazifashe iyo rubishaka, ariko kubera rwari rutarasonza ruriraramira. Hashize umwanya, akayara kararushikura. Haza kuza agafi gatoya, uruyongoyongo rwanga kugafata! ...
Umwandiko-Umugani wa Nyiranda
LEARN ITHari umwana w’umukobwa, akitwa Nyiranda. Yari yarajujubije ababyeyi be. Bamusigaga ku rugo akiba inzoga cyangwa amata, bamubaza uwakoze ibyo ati: «Simbizi.» Kandi ibintu ari we wabiyogoje! Bagira ngo babitse ibiryo by’abana bato akabirya; nyina yamubaza, akavuga ko atazi uwabyibye! Bityo ...
Umwandiko-Imbwa n’intama
LEARN ITImbwa n’intama byarabanaga, bikaba inshuti cyane, kandi byari bihuje umuruho. Umunsi umwe byicara ahantu hiherereye, biganira iby’imibereho yabyo. Intama iterura ivuga iti: «Iyo ntekereje amaherezo yacu muri iyi si, nsanga nta gisimba na kimwe duhwanyije umubabaro, ibyo bikantera agahinda kanini, ...
Umwandiko-Ikirura na Bwiza
LEARN ITHabayeno umukobwa w’inkumi, akitwa Bwiza kandi akaba mwiza koko. Umuntu wese wamubonaga yumvaga amukunze ariko nyirakuru akamukunda by’akarusho. Bukeye nyina aramubwira ati: “Enda iyi fu n’uru rwabya rw’amavuta, ubishyire nyogokuru kandi ntutinde mu nzira cyangwa ngo urangare. Wibuke no kumuntahiriza.” ...
Umwandiko-Intare n’urukwavu
LEARN ITKera intare yabwaguriye mu ishyamba, irangije ibyana ibisasira mu isenga, ikajya ibigaburirira aho. Muzi rero ko intare irya byinshi, ndetse n’ibyana byayo bivuka bizi kurya cyane. Ni yo mpamvu iyo ntare yagombaga kwica inyamaswa nyinshi, kugira ngo ibone ibiyihaza yo ...
Umwandiko-Umugani wa Ngarama na Saruhara
LEARN ITHabayeho umuntu akitwa Ngarama, akaba n’umugaragu w’umwami. Muri icyo gihe hariho igisiga kinini kikitwa Saruhara rwa Nkomokomo. Abantu bari barakigize indahiro. Cyagiraga amaboko cyane, kikabuza umwami guturwa. Cyabonaga abafite amakoro kikabica, ibintu byabo kikabirya. Umwami agira umujinya, agiteza ingabo ngo ...
Umuvugo-Umunyamerwe
LEARN ITNi Ruhaya rw’isekurume Rwa murarika icyanwa Iyo yarase igihembe Udusekurume turayihunga. Igira ibihembe bireba inyuma Ikagira ubwanwa irarika iteka; Igira umugara wo ku mugongo Ikawushinga iri ku rugamba. Igira imihore myiza cyane Ikaba itungo ryo mu batindi. Iyo bayikuyeho uruhu ...
Umuvugo-Uri mwiza Mama
LEARN ITKoko uri mwiza si ukubeshya Sinkurata bimwe bisanzwe Abantu benshi bakabya cyane Amezi cyenda mu nda yawe Untwite ugenda wigengesereye Udahuga wanga ko mpugana. Ngo igihe mvutse ntarareba Umfureba neza ndanezerwa Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere. ...
Umwandiko-Umurage w’abavandimwe batatu
LEARN ITHabayeho umugabo akagira abana batatu b’abahungu, nyina w’abo bana akaba yarashaje. Uwo mugabo nta cyo yagiraga, uretse inzu yari atuyemo. Buri mwana muri abo bana rero, akifuza kuzaragwa iyo nzu. Ibyo kuyibagabanya cyangwa kuyigurisha byo mu muryango wabo bari barabibabujije. ...
Umwandiko-Uburyarya bwa Bakame II
LEARN ITAriko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari. Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame. Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n’uko iteye. Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda ariko gasodoka; karakugendeye gakururuka kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi. ...