Umuhinzi w’umukungu agiye gupfa, yahamagaye abana be abashyira ahiherereye, kuko yari afite ibanga rikomeye yashakaga kubabwira. Ati: «Bana banjye, mbaraze imirima yanjye ariko muramenye ntimuzayigurishe kuko yihishemo ubukungu bwinshi. Cyokora sinzi uruhande buherereyemo. Muzakwikire amasuka, muyirime, muyitabire, muyiteremo imyaka yose, muzagera kuri ubwo bukungu.»
Uwo mubyeyi amaze gusaza, abahungu be bafata amasuka maze si uguhinga, isambu yose barayitaganyura bibwira ko bazasangamo izahabu cyangwa amafaranga menshi. Aho babuze bwa bukungu bakahatera imyaka cyangwa se ibiti birimo ibyera imbuto ziribwa.
Iyo mirima bayihinze neza, bayihingana umwete; maze si ukwera! Basarura imyaka, bahunika ibigega birasaguka, bubaka n’ibindi; barakira karahava. Nibwo bwa bukungu se yari yarababwiye. Natwe duhagurukire gukora, dukoresha amaboko yacu. Umurimo ni wo soko y’ubukire kandi iyo ukoze neza utera ibyishimo.
Leave a comment