Umunsi umwe Gikeri yasohotse mu mwobo yicara imbere yawo yota akazuba, ari na ko atumagura agatabi. Ntashya na we akomeza imihamirizo ye mu kirere, ariko bombi bakajya barebana. Kera kabaye Ntashya aramanuka asanga Gikeri. Bararamukanya, baraganira, bigeze aho Ntashya ati: ...
LEARN IT Latest Articles
Umwandiko-Inkomoko y’urupfu
Inkuba, umwami, Imana n’urupfu byavaga inda imwe. Umunsi rero bihabwa umunani, inkuba ihabwa umunani mu ijuru; umwami ahabwa umunani mu nsi, Imana ihabwa umunani mu nsi no mu ijuru. Imana itunga ibyayo, umwami atunga ibye, inkuba itunga ibyayo, urupfu ruhabwa ...
Umwandiko-Ngoma ya Sacyega
Sacyega yari umuhannyi w’ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w’umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be III
Ababyeyi bakomeje kwibaza uko bazagenza abo bana birabashobera. Bukeye bongera kwigira inama yo kongera kubata mu ishyamba ariko noneho mu ishyamba ry’ingati. Iyo nama bayijyaga bibwira ko nta we ubumva nyamara Nyangufi byose yarabyumvaga. Amaze kumva ubwo bugambanyi aribwira ati:«Imana ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be II
Nuko basesera muri iryo shyamba. Iryo shyamba ryari inzitane ku buryo nta muntu washoboraga kubona undi iyo yabaga amusizeho nk’intambwe icumi. Ubwo ariko nyina wa ba bana yasaga n’uwaciye kuko yari azi ibyari bigiye kubabaho kandi adashoboye kubakiza cyangwa ngo ...
Umwandiko-Umugani wa Nyangufi na bakuru be I
Umugabo yari afite umugore maze babyarana abana barindwi b’abahungu; uw’imfura yari ageze nko mu kigero cy’imyaka icumi. Umwuga w’uwo mugabo wari uwo kwasa inkwi akazigurisha agakuramo amafaranga yo kumutunga we n’ab’iwe bose. Bari abakene cyane bagahora bafite umutima uhagaze kuko ...
Umwandiko-Umugani w’Umukobwa wo mu gisabo
Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo ajya kuraguza. Umupfumu ati: «Ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ...
Umwandiko-Umugani wa Cacana
Cacana yari mukuza, yari mukoza. Yaje ntinyishi kwa Bacondo, arabahamagara, arababwira ati: «Yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ikibaro?» Baramukubita, aragenda n’i Gatovu kwa Rukangamiheto rwa Rwogera ati: «Yemwe bene urugo, ntimushaka kubaga, nkabatiza intorezo n’umuhoro, mukampa ...
Umwandiko-Ishyari n’ubuhemu
Umugabo Yuli yabanaga neza n’umugore we, nta ntonganya, nta mwiryane. Umunsi umwe Yuli arazinduka, asiga umugore we imuhira wenyine. Bamwe mu baturanyi be ariko bakamugirira ishyari. Ntibukeye kabiri, baraza babwira muka Yuli bati: “Intambara yaciye ibintu, abantu baraterwa ntibasahure, keretse ...
Umwandiko-Ubwenge bwa Bakame
Umunsi umwe Bakame yasanze umugabo w’umunyabwenge mu ishyamba iramubwira iti: “Ubwenge bwawe butuma utegeka iri shyamba n’ibirituye, none reka ngire icyo nkwisabira.” Uwo mugabo abaza Bakame ati: “Urifuza iki?” Na yo iti: “Ndagusaba ko unyongerera ubwenge kugira ngo mburushe izindi ...