Kalima: – Mbe Gahigi waje kugura iki?
Gahigi: – Naje guhaha udushyimbo, udushaza, n’utujumba.
Kalima: – Urabe ufite amafaranga menshi!
Gahigi: – Nyakuye he se Kali?
Kalima: – Uyakuye kuri bwa bunyobwa bwawe.
Gahigi: – Bwararumbye pe!
Kalima: – Ubwo koko murashonje. Nta kavura muheruka?
Gahigi: – Tugaheruka mu kwezi gushize.
Kalima: – Iwacu ho iragwa, ndetse ibishyimbo ni bikuru.
Gahigi: – Ngiye kubaza igiciro cya biriya, wenda biragurika.
Kalima: – Genda nanjye ndatashye.
Home/
Languages/
Kinyarwanda/
Imyandiko/Umwandiko-Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko
Leave a comment