Sakwe Sakwe… ! Soma! Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako=Imanzi mu maribori Bagiteye icumu gicumba umwotsi = Ikinyugunyugu Baguhaga akabando warwaye iki? = Igikoro Bakaribata n’umuhungu we Bajogo = Icyiyoni Bakobwa nararushye = ...
LEARN IT Latest Articles
Ibisakuzo I
LEARN ITSakwe Sakwe… ! Soma! Abagwabiro bashinze inteko = Umucaca Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga = Amateke/ Insina Abakobwa banjye babyina bose = Imirya y’inanga Abakobwa banjye banagana amajosi= Urugoyi rwibishyimbo Abakobwa banjye barara bahagaze bwacya ...
Ibisakuzo
LEARN ITIbisakuzo ni umukino wo mu magambo ugizwe n’ibibazo n’ibisubizo byabyo, abantu baba babazanya ndetse banasubizanya; bigahimbaza cyane abakuru n’abato kandi bikaba birimo ubuhanga kuko byigisha gutekereza cyane. Ibisakuzo ni umukino nyurabwenge kandi igisakuzo gisakuzwa mu magambo yacyo kikicwa mu magambo ...
Umwandiko-Magorwa, Intare na Bakame
LEARN ITKera habayeho umugabo akitwa Magorwa. Yari atunze inka, intama n’ihene. Umunsi umwe yahura inka ze araziragira. Igihe cy’igicamunsi kigeze, intare iraza iti: “Yewe wa mugabo we, izi nka uragiye ni iza nde?” Magorwa ati: “Ni izanjye.” Intare iti: “Uranzi?” Magorwa ...
Umwandiko-Nyarubwana
LEARN ITKera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura. Hakabaho n’urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imirimo ye, ubwo agataha amara masa. Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho; yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja. ...
Umwandiko-Inzoka n’uruyongoyongo
LEARN ITKera habayeho inzoka n’uruyongoyongo maze biracudika, ndetse bigeza n’aho kunywana. Uruyongoyongo rubwira inzoka, ruti: “Mbere yo kunywana, ndabanza nasame undebe mu nda, nurangiza nanjye ndore mu yawe.” Inzoka iti: “Ese ibyo urabishakira iki nshuti twabanye?” Ruti: “Ndagira ngo ndebe ko ...
Umwandiko-Ugiye i Buryasazi…!
LEARN ITKera habayeho umukobwa bamushyingira i Buryasazi. Nyirabukwe agize ngo aramuhereza isazi yatetse, nyiramama wanjye aranga ngo iwabo ntibarya isazi. Bukeye nyirabukwe yenda akabya ashyiramo isazi, arapfundikira atereka ku ziko. Ahamagara umukazana we aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngutwo utuboga twa sobukwe; ...
Umwandiko-Ururimi rwoshywa n’urundi
LEARN ITRimwe umunsi w’ubunani wari wegereje, hakaba umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka myinshi. Ku mugoroba wa joro baricara baganira ibya mva he na njya he! Reka si umunezero bari bafite bombi, dore ko uwo mwaka wari unashize bawufitemo amahoro n’amahirwe menshi. ...
Umwandiko-Bwengebuke
LEARN ITKera habayeho umugabo ahagurukana n’umwana we barongoye indogobe yabo bajya kuyigurisha. Mu nzira bagenda, baca ku bakobwa bavomaga, babaha urw’amenyo, bati: “Mbega bano bagabo, indogobe ibari imbere iridegembya, banze kuyijyaho ngo ibaheke!” Nyamugabo abyumvise, agira umuhungu arayimwuriza iramuheka. Bisunitse, baca ...
Umwandiko-Urumuri n’umwijima
LEARN ITUmunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti: “Mbese nkawe uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza, ni jye bicikira, ni jye ...